UMUHANGO WO KWIBUKA ABATIKIRIYE MU BWICANYI BWIBASIYE IKIREMWA-MUNTU MU RWANDA

0
587

Kuva aho Perezida KAGAME afatiye ubutegetsi mu Rwanda nyuma y’umuvu w’amaraso wahitanye imbaga itabarika y’abanyarwanda n’abanyamahanga guhera ku ya mbere ukwakira 1990, ukwezi kwa kane kwa buri mwaka ni igihe cyo kwibuka hagamijwe guha agaciro abo bose bagiye . Muri uku kwezi kwa kane k’uyu mwaka w’2015, Abanyarwanda benshi hamwe n’inshuti z’u Rwanda baba mu Burayi bahuriye i Buruseli mu Bubiligi mu muhango wo kwibukira hamwe, gusabira abitambukiye, gusana imitima yakomeretse no guhozanya amarira agitemba kuri buri munyarwanda ugihumeka kuko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda nta n’umwe butahekuye.

Padiri ATHANASE MUTARAMBIRWA wayoboye misa, yibukije ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwakozwe n’abanyarwanda babukorera abanyarwanda. Ati rero mu muhango nk’uyu wo kwibuka, twibuke ko « UMUNYARWANDA YIKOZE MU NDA », asaba ko abahutu, abatutsi, abatwa, bose uko bari bateraniye aho, bafata umwanya wo guhana amahoro, kandi ibyo bigahora bikorwa hose, na bose. Nyuma y’igitambo cya Misa, hakurikiyeho ubuhamya bw’abantu batandukanye.

LEAVE A REPLY