BURUNDI : KWIBUKA PREZIDA MELCHIOR NDADAYE 21/10/1993 – 21/10/2017

0
2602

Imyaka 24 irashize, Prezida Melchior Ndadaye agandaguwe. Hari mu ijoro ryo kuwa 20 rishyira 21/10/1993.

Melchior Ndadaye yari amaze amezi atatu gusa atorewe kuyobora u Burundi.

Abarundi aho bari hose, ngo buri mwaka bahurira mu mihango yo kwibuka Prezida Melchior Ndadaye.

Umunyamakuru w’Ikondera Libre, Vestina Umugwaneza yadukurikiraniye imihango yabereye i Buruseli mu bubiligi, no mu Buholandi.

Padri Daniel NAHIMANA, umwe mu bayoboye igitambo cya Misa mu Buholandi, ngo yabanye cyane na Prezida Ndadaye kuva mu buto bwabo, barabanye mu buhungiro mu gihugu cy’u Rwanda, baza gutandukanywa n’urupfu rwahitanye Melchior Ndadaye agandaguwe.

Padri Daniel NAHIMANAIyo avuga ubwenge n’ubutwari bya Melchior Ndadaye, bwacya bukira.

Uyu Padri Daniel warokotse inshuro ebyiri zose, iwabo I Burundi muri genocide yakorewe abahutu, no mu Rwanda igihe inkotanyi zari zigeze I Kabgayi aho yari Padiri n’umwalimu, aratubwira Ndadaye uwo yari we, icyo abishe Ndadaye baba baramujijije, genocide yakorewe abahutu yaje ite? Ese we yarokotse ate?

Uyu Padri Nahimana Daniel umaze imyaka 44 mu buhungiro, ngo ntashishikajwe no gusubira I Burundi muri iki gihe.

Padri Daniel Nahimana arasaba cyane Abihayimana kugira uruhare mu gufasha ibihugu gutera imbere, cyane cyane birinda guhisha ukuri.

Igice cya mbere:

Igice cya kabiri:

 

Ikondera libre, 07/11/2017.

LEAVE A REPLY