KWIBUKA 2018 : UBWICANYI BWA FPR/DMI NDABUZI….! / MUSANGAMFURA Sixbert ( 3/3)

0
799

Ni k’umunsi w’imana nk’uko abemera babyemeza

Ku cyumweru tariki ya 08/04/2018

Turi I Buruseli mu Bubiligi, ni mu saha ya nyuma ya saa sita

Ni k’ubutumire bw’ishyirahamwe “commission vérité Rwanda”, akanama kiyemeje gushaka, gukusanya, kugaragaza, gutangaza, kuvuga ukuri ku bwicanyi bwabaye mu Rwanda, no gutekereza ku ngamba zatuma abanyarwanda bongera gusabanira mu rwa gasabo.

Ubwo abantu bari bararanye uwo mugambi wo kwibuka abantu bose bishwe nabi kandi rubi, bazira ubwoko bwabo; kuko ku wa gatandatu tariki ya 07/04/2018 bari bahuriye mu nama yasesenguye amavu n’amavuko y’ubwo bwicanyi, cyane cyane bavuga k’uruhare rwa LONI (ONU), inama yategwe kandi iyoborwa n’iyo commission vérité rwanda. Tubabwire ko iyi commission ari kimwe mu bikorwa by’ishyaka ISHAKWE , ishyaka rihurimwemo n’abahoze ari abarwanashyaka ba NEW RNC n’INKUBIRI.

Hibutswe abo bose bishwe biturutse ku ntambara kiyogozi y’inkotanyi zitwa ko zikomoka I Rwanda,

Nyamara kwica abanyarwanda zabikoze umuganda : baricwa abahutu aho hose zanyuze guhera tariki ya 01/10/1990, Tubibuke ngabo z’u Rwanda mwahasize ubuzima rugikubita, Tubibuke baturage mwishwe muzira ko muri abahutu gusa gusa; muratwikwa, mwicwa babasogota, babazirika ku nkingi mu nzu zahoze ari mwanyu;

Maze abarokotse abanzi n’abahotozi babasanga iyo mwahungiye, ntibatinya kubatwika no kubatwikira muri burende, ntibatinya kubica mwe mwashoboye kurutahamo ku ngufu, n’ubu abicwa nabwo ngo ntimugira ingano

Hibutswe abatutsi, mwazize ko muri abatutsi gusa gusa,
Haba mbere y’ukwa kane 1994, cyane cyane kuva indege y’umukuru w’igihugu ihanuwe na FPR/Inkotanyi, yewe na nyuma y’aho na magingo aya.

Hibutswe abatwa, nabo baba barishwe bazira ko ari abatwa gusa gusa.
Bwana Sisxbert Musanganfura , umwe mu bagize commission vérité Rwanda, wayoboye uyu muhango wo kwibuka, yasabye abantu gufata umunota umwe wo kwibuka, gutekereza no kuragiza Imana abo bose bishwe bazira ubwoko bwabo, bapfuye urw’agashinyaguro.

Hakurikiyeho amasengesho , aho umuvugabutumwa yibanze ku nyigisho igira iti: “UTANZE IMBABAZI UTAZISABWE BYAGUTWARA IKI”?. Ati igihe dusenga, dusabe urukundo, urukundo ruduhe imbaraga zo kubabalira.

Hari hateguwe kandi n’ibiganiro bijyanye n’uwo muhango wo kwibuka.

Ikondera libre, 08/04/2018
I Buruseli mu Bubiligi.

LEAVE A REPLY