LONI (ONU), URUHARE RWAWE RWABAYE URUHE MU RWANDA? Commission Vérité Rwanda.

0
398

Loni, wari he? Loni we, wamariye iki Abanyarwanda?

Ibi bibazo, akanama k’ukuri ku u Rwanda: Commission vérité Rwanda kabyibajijeho, igihe iyi commission ikoresheje INAMA MPUZAMAHANGA KUCYO LONI (ONU) YABA YARAMARIYE U RWANDA N’ABANYARWANDA (Le rôle de l’ONU au Rwanda).

Tubibutse ko aka kanama ari ishyirahamwe ryashinzwe n’abagize ishyaka rya politiki ISHAKWE. Abagize ako kanama bagiye inama, batumiza benimana mu nama yo kuwa 07/04/2018, i Buruseli mu Bubiligi, INAMA MPUZAMAHANGA k’uruhare rwa loni mu Rwanda (Le rôle de l’ONU au Rwanda).

Bakora ku ntiti n’inararibonye, ngo bibuke, biyibutse, basesengure, bibaze, bagerageze gusubiza ikibazo cyagiraga kiti : Ni iki Loni, umuryango w’abibumbye wamariye abanyarwanda ? : Ese LONI (ONU), U RWANDA RWARAYEREJE ? Ese amasinde loni ifitanye n’abanyarwanda azacocwa na nde ?

Bamwe bati Loni ntacyo yamariye abanyarwanda, abandi bati icyo Loni yatekereje yaragikoze. « MUGABO ARIGIRA », ng’uku uko banzuye ; bisobanuye ko ak’imuhana kaza imvura ihise ;kuko ngo usanga ibibazo bikomeje gushegesha u Rwanda ari ibyo loni yahagitse.

K’ubutumire bw’ishyirahamwe Commission vérité Rwanda, abitabiriye iyo nama mpuzamahanga bahuriye muri Komini ya Molenbeek i Buruseli mu Bubiligi.

Kare kare mu gitondo cyo kuwa 07/04/2018, umunyamategeko CIKUYU MWANAMAYI , umwe mu bahagarariye Ishakwe mu gihugu cy’ububiligi yatanze ikaze, ahereza Bwana Musanganfura Sixbert ngo atange gahunda kandi yerekane impuguke zatoranijwe kuganira kuri iyo nsanganyamatsiko igira iti : URUHARE RWA LONI RWABAYE URUHE MU RWANDA ?.

Ikondera Libre, 07/04/2018

LEAVE A REPLY