”KWIBUKA IMYAKA 25 ISHIZE PREZIDA MELCHIOR NDADAYE AGANDAGUWE” ,Bruxelles 21/10/2018

0
164

Ndadaye wibutswe ku nshuro ya 25 abicanyi bamwambuye ubuzima, yishwe mu ijoro ryo kuwa 20 rishyira kuwa 21/10/1993, amaze Iminsi ijana KWIBUKA 25 : MELCHIOR NDADAYE, HABWA ICYUBAHIRO WAMBUWE N’ABAKWISHE.

Aya ni amwe mu magambo yavugiwe mu muhango wo kwibuka Nyakwigendera Prezida Melchior Ndadaye umaze imyaka 25 agandaguwe.

Uwo muhango wabereye i Buruseli mu Bubiligi, ku cyumweru tariki ya 21/10/2018.

Uyu muhango wateguwe kandi unayoborwa n’uhagarariye Ambasaderi w’igihugu cy’u Burundi mu Bubiligi n’abo bakorana, watangijwe n’igitambo cya Misa yabereye muri paroisse ya Saint Josse iherereye muri Komini ya Saint Josse.

Prezida Melchior Ndadaye yishwe ku itariki ya 21/10/1993, dore imyaka 25 irashize.

Igitambo cya Missa yo kumwibuka no kuzirikana uruhare afite mu guharanira Demukarasi mu gihugu kitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abarundi n’inshuti zabo.

Muri abo twavuga :

– Bwana Venanti Ntabona , Uhagarariye Ambasaderi w’igihugu cy’u Burundi mu Bubiligi n’abakozi b’Ambasade ari nabo bateguye imihango yo kwibuka Perezida Melchior Ndadaye

– Abo muryango wa Nyakwigendera Nyiricyubahiro Perezida Melchior Ndadaye, abana be n’abo bavukana.

-Abo mu muryango w’umuganwa Louis Rwagasore barimo bashiki be.

Abapadiri Ntibandetse Salvator na Nahimana Daniel nibo bayoboye icyo gitambo cya Misa.

Mu nyigisho bati Perezida wishwe n’abandi bishwe rubi bakeneye kwibukwa n’abarundi n’abandi kugirango bahabwe icyubahiro bambuwe n’ababishe.

Umurage w’ubutwari no gukunda ukuri byaranze Perezida Melchior Ndadaye ntibizazima.

Bati Perezida Ndadaye ni urumuri kandi ni urugero rw’intwari.

Padiri Nahimana ati Kwica ni inzira yo gukemura ibibazo yagiye ihitwamo na bamwe mu barundi bakica abayobozi kugirango bafate ubutegetsi.
Yibukije abari aho amatariki mabi yibukwaho abayobozi bishwe , muri ayo harimo :

– 1961 Umuganwa Louis Rwagasore wari Ministre w’Intebe yarishwe
-1965 Ngendandumwe Pierre nawe wari umaze Ministiri w”intebe yarishwe
-1965 Mirerekano Paul wari Vice President w’inteko nshingamateka akaba ari nawe wari warashinze ishyaka UPRONA yarishwe
-1972 Umwami Ntare v Charles Ndizeye yarishwe
– 1993 Perezida Ndadaye yarishwe.
Ati uwo muco wo kwica abayobozi ni mubi ugomba gucika kuko n’ubundi bicwa bigacika mu banyagihugu.

Abitabiriye igitambo cya missa bibukijwe kenshi ko bagomba guharanira amahoro ndetse no kwibuka .

Missa ihumuje abari aho berekeje ku cyicaro cy’ambasade y’abarundi iri kuri Square Marie- Louise, 46 1000 Bruxelles. Bahageze bumva ijambo ry’umurage rya Nyiricyubahiro Perezida Melchior Ndadaye , rirangiye bakomeza baganira nk’uko bigenda mu muco w’ikirundi.

Twabibutsa ko uyu Prezida Melchiorgusa atorewe kuyobora u Burundi. Yahitanywe n’abashakaga kwigarurira ubutegetsi bidaciye mu matora dore ko mu mateka y’u Burundi bwari ubwa mbere abarundi bitoreye Perezida w’igihugu wari watowe ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatandatu mu w’1993. Yishwe afite imyaka mirongo ine gusa y’amavuko.

Hari abandi bayobozi bishwe aribo Karibwami Potiyani wari umukuru w’inteko nshingamateka n’icyegera cye Gilles Bimazubute,
Hishwe kandi na Juvénal Ndayikeza wari umushikiranganji n’abandi banyagihugu benshi batagira ingano, nabo uyu munsi bibutswe ndetse baragizwa Imana.

Vestina Umugwaneza
IkonderaLibre

Bruxelles mu Bubiligi, 21 Ukwakira 2018

LEAVE A REPLY