IBYO NABONYE TURI I DAR ES SALAAM MBERE Y’IYICWA RYA PREZIDA HABYARIMANA ./ Mr BIZIGE

0
948

Tubanze tubasuhuze mwese abakurikira ikondera libre, ikondera ryigenga, ikondera rirwanya ubucakara cyane cyane ikinyoma n’ubwoba, ikondera risesengura ingero n’ingingo z’ukuri mbwirwaruhame. Ng’iri ikondera ridaheza, ikondera rirangurura, rimenyekanisha igitekerezo cyawe bwite, cyangwa se ubunararibonye bubera urugero abakibyiruka.

Ikondera rya none ryageze kwa Bwana Bizige Hermenigilde, ngo atubwire ibyo yabonye mu masaha yabanjirije iyicwa rya Prezida Habyarimana ku ya 06/04/1994.

Uyu Bizige Hermenegilde ni umwe mu bari kumwe na Prezida Habyarimana mu nama i Dar es salaam muri Tanzaniya, tariki ya 06/04/1994, umunsi Prezida Habyarimana Juvénali yiciweho hamwe n’abo bari kumwe.

Twibuke ko avuye muri iyo nama, abenshi bakunda no kwibeshya ngo inama yabereye Arusha, avuye muri iyo nama I Dar es salaam ndetse ngo yigaga ku kibazo cy’u Burundi nyuma y’urupfu rwa Melchior Ndadaye, niho ababisha barashe indege yari imutwaye , agahita yitaba Imana hamwe n’abo bari kumwe barimo Prezida Ntaryamira w’u Burundi n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu byombi bari kumwe mu ndege ndetse n’abaderevu bari babatwaye. Hari ku itariki ya 06/04/1994. Umunsi u Rwanda rwose rwinjiye koko mu icuraburindi; dore ko mbere y’aho n’ubundi hari abo inkotanyi zari zarishe rubi mu ntambara. Iryo joro hacura imiborogo hose hose mu gihugu, n’ubu amarira agitemba.

Kubigarukaho muri uku kwezi kwa cumi, ni uko nta muntu n’umwe, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uyobewe ko ayo mabi, ubwo bwicanyi, ari umugambi muremure wa FPR Inkotanyi zigaba intambara ku gihugu cy’u Rwanda, tariki ya 01/10/1990. Uyu munsi mubi w’ukwakira 1990, ntuteze kuva mu mitima y’abanyarwanda.

Muri benshi mwatwandikiye ndetse mutubaza n’ibibazo byinshi nkawe Jotham Rwamiheto ugira uti nakwifuje ko mubaza ibi bibazo bikurikira cyangwa se mukazabibaza ubutaha undi wese muzagirana ikiganiro kuri iyo ngingo:

1. Ni nde muntu wambere waba warageze kubisigazwa by’indege imaze kuraswa. Yaba yarahageze ryari, Niki cyari kimujyanye?

2. Imibiri yabaguye mundege yahavanywe ite, na nde, ryari?

3. Abahavanye imibiri ntagitekerezo baba baragize cyo gushaka boîte noire ngo nayo bayibike? N’ibindi.

Ibibazo byawe ntiturashobora kubibonera ibisubizo, tugasaba umuntu wese washobora kuba afite icyo abiziyo ko yatwakura tugafatanya kubisangiza abandi.

Ndetse nawe Alice utubwira ko wari utuye hafi y’ikigo cya gisilikare cy’i Kanombe, ngo ukaba warabonye igisasu cya kabiri kirasa indege. Nawe Lizinde Flaviani usobanura ibijyanye na biriya bisasu byahanuye indege Falcon 50 yari itwaye Prezida Habyarimana, n’icyo utekereza kuri kiriya cyemezo cy’umushinjacyaha w’umufaransa cyo guhagarika urubanza ngo kuko nta bimenyetso bihagije afite. Tuzagena umwanya dufatanye kubisesengura.

Icyo twashoboye uyu munsi, ni ukubazanira umutumirwa wari kumwe na Prezida Habyarimana mu masaha ya mbere y’uko yicwa, Bwana Bizige Hermenigilde.

Ni iki yabonye cyatuma umuntu akeka ko hari umugambi mubisha wari uteganirijwe Prezida Habyarimana? Ni mu mvugo ituje, wabona ko ari ya maganya koko ngo asobanura amagambo bigoranye.

Uyu Bwana Bizige azi byinshi, ariko bimwe ngo asanga igihe cyo kubitangaza kitaragera.

Ikondera libre, 12/11/2018.

LEAVE A REPLY