Imihango yo gusezera kuri Nyiricubahiro Petero NKURUNZIZA, Prezida w’u BURUNDI i Buruseli. BELGIQUE

0
156

I Buruseli mu Bubigi, hatangiye umwe mu mihango ijyanye no gusezera kuri Prezida Petero Nkurunziza, waryamiye ukuboko kw’abagabo ku itariki ya 08/06/2020 mu gihugu cy’u Burundi. Ni umuhango uteganijwe kuva ku itariki ya 11 Kamena / Ruheshi kugeza ku wambere ku itariki ya 15 Kamena / Ruheshi 2020 Uwo ni umuhango wo kwandika mu gitabo bita livre d’or, ubutumwa bugenewe abarundi n’inshuti zabo, bwo kubakomeza, kubafata mu mugongo , kubihanganisha , kuragiza Imana no gushimira Petero Nkurunziza wayoboye igihugu cy’uburundi mu myaka 15 ishize. Twebwe abanyamakuru ba radio Télévision Ikondera libre, ikondera ryigenga, ijwi ry’impunzi n’ijwi ry’abageraniwe, twageze kuri ambassade y’u Burundi iherereye square Marie Louise 46 muri Komini ya Bruxelles, mu Bubiligi, ku isaha ya satanu hari hamaze kunyura abantu banyuranye batari bake Twongeye kuhanyura nyuma ya saa sita tugeze kuri Ambassade y’u Burundi Twasanze Ibendera rimanuye, imiryango ya ambassade ifunguye, twasanganiwe n’umwe mu bakozi ba Ambassade Nyandwi Emery Landry, wari ushinzwe uwo munsi kwakira abantu baje gushyira ubutumwa muri cya gitabo, livre d’or, ubutumwa bugenewe abarundi n’inshuti zabo, ubutumwa bwo kunamira Perezida Petero Nkurunziza watashye kwa Rurema ku itariki ya 08/06/2020. Iyo ukinjira muri Ambassade usanganirwa n’amafoto ya Benshi mu mu bayoboye igihugu cy’u Burundi, ni uguhera ku mwami Mwezi Gisabo wayoboye kuva 1850 kugera muri 1908, ukagera kuri uyu Perezida Petero Nkurunziza isi yose yunamiye muri iyi minsi. Twinjiye mu cyumba kirimo igitabo ari cyo livre d’or, livre de condoléances, abantu bose babishaka, bandikamo ubutumwa bugenewe nyine abarundi. Nyuma ya sasita mu gihe twarimo gukaraba intoki hakoreshejwe umuti wabigeneye mu kurwanya icyorezo cya corona virus, hinjiye uhagarariye igihugu cya Cameroun, Ambassadeur Daniel EVINA ABE’E nawe aje kwihanganisha abarundi babuze umukuru w’igihugu cyabo no kumwunamira mu cyubahiro mu izina ry’abo ahagarariye, abanyakameruni. Twaravuganye atubwira uko yakiriye inkuru y’itabaruka rya Perezida Petero Nkurunziza, atubwira n’ubutumwa yoherereje abarundi, twaganiriye mu rurimi rw’igifaransa, yagize “ nkanjye wemera Imana ndemera ko Imana yakoze ibyo yagombaga gukora nkaba nifatanije n’abarundi bose muri iyi minsi y’agahinda batewe n’urupfu rwa Prezida wabo Petero Nkurunziza” Abantu batari bake bamaze kwandika muri icyo gitabo, ari abarundi, ari n’abanyamahanga. Mu bahagarariye ibihugu byabo mu Bubiligi, uretse uhagarariye igihugu cya Cameroun, abandi banditse muri icyo gitabo twashoboye kumenya ni uwa Philippines n’uwa Thailande twahahuriye mbere ya sasita bakimara gufungura. Icyo gitabo kiracyafunguye, amarembo ya ambassade y’u Burundi aruguruye ku muntu wese ushaka gufata mu mugongo Abarundi n’umuryango w’umuhisi Perezida Petero Nkurunziza kugeza ku wa mbere tariki ya 15/06/2020. Nk’uko byatangajwe mu itangazo riri kuri site y’amabassade y’u Burundi mu Bubiligi ryashyizweho umukono na Ambassadeur Ntahiraja Thérence uhagarariye igihugu cy’u Burundi mu Bubiligi rimenyesha abantu bose n’abarundi bo muri Diaspora ko bashobora kuza kunamira Nyiricyubahiro Petero Nkurunziza no kwihanganisha abarundi. Ni uguhera kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena /ruheshi 2020 kugeza kuwa mbere taliki ya 15 Kamena 2020 ku masaha akurikira ni ukuva sayine za mugitondo kugeza sa sita n’igice no kuva ku isaha ya sa munani n’igice kugeza sakumi n’imwe. Ibijyane n’indi mihango izakurikiraho abahagarariye Ambassade y’u Burundi batubwiye ko bizatangazwa mu minsi iri imbere. Perezida Petero Nkurunziza aryamiye ukuboko kw’abagabo ku myaka 55 y’amavuko , yavutse tariki ya 18/12/1964. Yari ayoboye u Burundi mu gihe cy’imyaka 15. Tumwifurije iruhuko ridashira.

Ikondera libre, 11/06/2020.

LEAVE A REPLY