MTN , TIGO, RWANDATEL, SONARWA, AMABANKI YOSE, NGO KAGAME YIFATIRAMO UKO ASHATSE

0
511

Kuri Major Micombero, ngo Perezida Kagame yagombye kumenya ko abaturage batamushaka. Kandi ngo n’abaturanyi ntibamukunda: ari abanyekongo, Abaganda, Abanyatanzaniya ndetse n’Abarundi, dore ko anemeza ko IBIRIMO KUBA I BURUNDI MURI IKI GIHE AKABOKO K’U RWANDA KATARI KURE CYANE.

Icyakora Major Micombero aremeza ko Kagame afite ubukungu avana mu masosiyete menshi nka MTN , TIGO, Rwandatel, amabanki yose, sosiyete y’ubwishingizi SONARWA, ngo ndetse yewe n’amasosiyete y’ubwubatsi akomeye, ngo n’ubwo byitirirwa FPR.

Uyu Major Micombero Jean Marie azi Perezida Kagame cyane kuko uretse no kuba yari umwe mu basilikare b’inkoramutima za Kagame, yabaye UMUNYAMABANGA MUKURU muri Ministeri y’INGABO Z’IGIHUGU mbere y’uko ahunga u Rwanda.

Naho ku bijyanye n’ibivugwa ubu byo gusinyisha abaturage basaba guhindura itegeko-nshinga ngo Kagame yiyongeze indi mandat, MAJOR MICOMBERO avuga ko biri muri gahunda Kagame amaranye iminsi, ati dore uko byagiye bikurikirana :

Guhigika bamwe bu bari inkoramutima ze ;

Gutera ubwoba

Gucecekesha bamwe mu bo mu nzego z’ubuyobozi bwa FPR ( les cadres)

Guha amasomo abatutsi yica bamwe muri bo

Inzego z’umutekano w’igihugu agazisimbuza Dasso ((District Administration Security Support Organ)

Gukoresha abayobozi bakuru ngo batangize ibyo guhindura itegeko-nshinga

Gukoresha amashyaka yitwa aya opposition mu Rwanda ngo asabe ihindurwa ry’ingingo ya 101 ngo Kagame akomeze ategeke

Gufatirana ABAHUTU mu bwoba akabasinyisha inzandiko mu gihe cy’icyunamo NGO Kagame azavuge ko abaturage bamukunda

ITANGAZAMAKURU RYIGENGA NYARWANDA ntiribaho

Amashyaka ya opposition yigenga ntabaho mu gihugu

Gufunga ITANGAZAMAKURU RYIGENGA nka BBC

Kuniga amashyirahamwe arengera IKIREMWAMUNTU.

MAJOR MICOMBERO AKIBAZA NIBA KAGAME AHO YICAYE ATISEKA YIBESHYA NGO ABANYARWANDA BARAMUKUNDA!

Major Micombero ati :”Kagame n’iyo yakomeza kuyobora NTITUZAHAGARIKA KUMURWANYA”.

LEAVE A REPLY