NTA MUNYARWANDA UTEYEHO ICYAPA CY’UBUROKOKE: JMV Ndagijimana

0
526

Uyu Bwana Ndagijimana Jean Marie aganira n’Ikonderainfos hari ku ya 06/06/2015 nyuma y’umuhango wo KWIBUKA NO GUSABIRA ABIHAYIMANA BICIWE I GAKURAZO TARIKI YA 05/06/1994.

Bwana Ndagijimana asanga abantu bakwiye kwibaza bati : « KUKI KILIZIYA GATULIKA YIBASIWE MU RWANDA ? ».

Bwana Ndagijimana Jean Marie ati ABAROKOTSE TUBARENGERE BOSE, ABATARAROKOTSE TUBIBUKE BOSE, ngo kuko NTA MUNYARWANDA UTEYEHO IKASHI Y’UBUROKOKE.

Ku by’amatora ateganijwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017, ashingiye ku byo Perezida Kagame ngo yigeze kwivugira ko akomeje kuba kuri uyu mwanya, ngo ari uko yaba atarayoboye neza, kuri Bwana Ndagijimana ngo ziriya nzandiko zisaba ihindurwa ry’itegeko-nshinga, zishaka kubwira Kagame ngo “ NTIWAYOBOYE NEZA K’UBURYO MURI TWE NTA WASHOBORA KUGUSIMBURA ! ».

Bwana Ndagijimana Jean Marie Vianney na Perezida Kagame baraziranye, kuko yabaye Ministri w’Ububanyi n’amahanga mu ubutegetsi bwa FPR.

Bwana Ndagijimana ariko asanga ikibazo nyamukuru kiri mu Rwanda ngo ari SYSTEME YA FPR IBUZA ABANYARWANDA GUHUMEKA.

Ati abanyarwanda bashoboye kubohoza URUBUGA RWA POLITIKI, ngo ibyo Perezida Kagame yakora byose, ntiyatorwa.

Uyu Bwana Ndagijimana Jean Marie ahubwo arasaba Perezida Kagame nk’umunyarwanda, gufatanya n’abandi Banyarwanda GUKEMURA IKIBAZO CY’IMPUNZI BURUNDU.

LEAVE A REPLY