« NTIBIGEZE BAGARUKA » Depite Ndahayo Emmanuel

0
581

Hari k’umunsi mpuzamahanga w’IMPUNZI ku ya 20/06/2015, Bwana Emmanuel Ndahayo asobanura ko kera, ngo nta ntambara yicaga abagore. Ngo ariko Inkotanyi zo ngo zaje zibasiye abagore n’abana. Umubyeyi w’uyu Bwana Ndahayo, abavandimwe be ndetse ngo n’abaturanyi be, Inkotanyi zarabashimushe imyaka ishize ari hafi 20, ngo NTIBIGEZE BAGARUKA.

Bwana Ndahayo ngo akaba yemeza ko Madame INGABIRE UMUHOZA VIGITORIYA ngo afite ibitekerezo by’abanyarwanda benshi byo kwimakaza demukarasi , yo yonyine izaca burundu izo ntambara zihonyora ikiremwamuntu.

Uyu Bwana Ndahayo akaba ndetse , we na Bwana Aimable André Dufatanye baranditse kuri ibyo bitekerezo bya INGABIRE UMUHOZA, bagereranya na NDABAGA « LA VIOLENCE POLITICO-MILITAIRE CONTRE LES FEMMES AU RWANDA – De Ndabaga à Ingabire ».

Bwana Ndahayo w’umudepite mu gihugu cy’ubudage, arifuriza abanyarwanda kugera nabo kuri demokarasi, aho kwirirwa babasinyisha inzandiko ngo zisaba Kagame kwongera kubayobora.

Bwana Ndahayo ariko aranagira inama abanyarwanda yo kutijugunya mu mihanda muri iki gihe, ngo kuko AGACA karacyafite amababa .

LEAVE A REPLY