Irindi shyaka rya Politiki: INAMA Y’IGIHUGU IHARANIRA IMPINDUKA NA DEMUKARASI (CNRD-UBWIYUNGE) / ERIC MUNYEMANA

0
1503

Uyu Munyemana Eric twahuriye ku cyicaro cy’umuryango w’ibihugu by’i Burayi: Union Européenne i Schuman mu gihugu cy’ububiligi, aremeza ko iri shyaka ari INGUFU NSHYA atari ICYINYA cyo gusinziriza abanyarwanda.

Iri shyaka ngo rizanywe mbere na mbere no guhuza ingufu zose zifuza impinduka mu Rwanda no kubonera umuti nyawo ikibazo cy’impunzi.

Kuri Bwana Eric Munyemana, umwe mu bayoboye iri shyaka ngo ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, ngo igisubizo cy’umubabaro w’abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo, ngo ni kimwe gusa: GUKURAHO UBUTEGETSI BURI MU RWANDA NGO BUYOBOWE NA Prezida Paul Kagame na FPR.

Ubwo butegetsi buzavaho bute? Imbaraga bazanye ni izihe?

Eric Munyemana aremeza ko abaturage benshi babari inyuma, n’ubwo ibyo twabyunvanye benshi mu banyamashyaka; yongeraho yewe ko ngo hari n’abasilikare ba FPR ngo ubu bifatanije na CNRD. Ariko Eric ahakana ko nta ngabo CNRD ifite.

Uwakwifuza kumenya neza iby’iryo shyaka, yanyarukira ku urubuga rwabo: www.cnrd-ubwiyunge.org.

Mushatse ko ubutumwa bwanyu tububagezaho, mwatwandikira kuri ikonderalibre@gmail.com

LEAVE A REPLY