AMABWIRIZA MASHYA AGENGA KWINJIRA MU RWANDA NGO YABA AGARAGAZA IVANGURA AGASHYIRA IMBERE UBUCURUZI / PADIRI NAHIMANA THOMAS

0
1433

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryasohotse ku itariki ya 16 /11/2017 ryashyizweho umukono rinatangazwa n’ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu, rigizwe n’ingingo esheshatu zikubiyemo uko abagenzi bifuza gusura u rwanda bazajya bahabwa uburenganzira bwo kwinjira no gusohoka ku butaka bw’u Rwanda.

Padiri Nahimana Thomas uhagariye ishyaka ishema Party rikorera politiki hanze y’u Rwanda akaba n’umukuru wa Gouvernement ikorera mu buhungiro,arasesengura ibikubiye muri iryo tanganzo.

Yibanze cyane ku ngingo ya gatanu ivuga ku myinjirire y’abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubundi bwenegihugu bwiyongera ku bunyarwanda, aho rivuga ko bagomba kuba bafite indangamuntu y’u Rwanda.

Ikondera libre, 19/11/2017.

Amashusho ari hano hasi dukesha Flash Tv ikorera mu Rwanda aragaragaza uburyo abaturage benshi b’abanyarwanda badasobanukiwe ibijyanye na Visa ndetse hari benshi rwose batanabyitayeho!

LEAVE A REPLY