RWANDA : BURYA NGO IGIHANGO CYABAGA HAGATI Y’ABAGABO GUSA : Evariste Nsabimana

0
1847

Bwana Nsabimana Evariste , inzobere mu mateka n’umuco by’u Rwanda, aragira ati :

« icyo nshaka kwinjiramo ni IGIHANGO kuko numva cyakiza u Rwanda, bakahava bitwa ABANYAGIHANGO. Kuko umuhango nk’uriya ugomba kugira icyo ubyarira Abanyagihango ari bo Banyarwanda kandi mu maguru mashya: ngo ujya GUTERA UBUREZI ARABWIBANZA kandi NTAWIHA ngo YIHENDA».

Kuwa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017, ngo ku nshuro ya mbere, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatanze Impeta z’Ishimwe ry’ubucuti ziswe ‘Igihango’, ku bantu icyenda ngo bagize uruhare rw’ikirenga mu gutera ingabo mu bitugu abanyarwanda, n’ubwo hari abavuga ko ari inshuti bwite za Prezida Kagame.

Nyuma y’uwo muhango, twegereye uyu Nsabimana Evariste, atubwira imvo n’imvano y’imihango nk’iyo.

Ariko ngo, igihango cyabaga hagati y’abagabo gusa ! Nyamara mu bagihawe, harimo umugore Daphrose Mukarumongi.

Ikondera libre, 20/11/2017.

LEAVE A REPLY