KUKI KAMARAMPAKA (25/09/1961) ITAKIZIHIZWA ? / GAKOKO MANEGE Victor

0
809

KAMARAMPAKA benshi bemeza ko ari imwe mu ntambwe ikomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko ngo niyo yashimangiye ubutegetsi bwa Repubulika, ubutegetsi bw’abaturage, butangwa n’abaturage, bukorera abaturage. Hari kuya 25/09/1961, ubwo abanyarwanda bagiye kumara impaka zari hagati y’abifuzaga ko ubwami bugumaho kandi umwami Kigeli Ndahindurwa agakomeza kuruyobora, n’abandi bashakaga ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika, aho ibintu byose by’igihugu ari ibya rubanda, bikagengwa na rubanda, ndetse bagombaga no gutora niba banze umwami kigeli Ndahindurwa.

Uwo munsi rero w’uwa 25/09/1961 witabiriwe na benshi mu gihugu hose, Répubulika iratsinda , ubwami n’umwami Kigeli bisezererwa burundu. Twibutse ko icyo gihe umwami Kigeli Ndahindurwa ngo n’ubundi yari yararutaye, ngo yiberaga muri Kongo.

Bivugwa ko abagore bagize uruhare rukomeye muri iyi ntsinzi ;mu gihe Lunari yari ibizeyeho amajwi kuko abagore bari barabwiwe ko umwami atariho batabyara, bataheka, batahinga ngo beze, iyi lunari ntiyamenye ko aba bagore bageze aho bagashyira ubwenge ku gihe ; maze ngo bahagurukira icyarimwe, batora ibara ry’umukara wasaga n’ingutiya z’umukara benshi bambaraga , ngo bigaragaza ko uwo mukara bifubitse ari nawo uzabageza ku yindi shusho ikeye kurushaho. Byarabaye rero.

Tubashimire mwe mwese mwifuje kugira icyo muvuga kuri uyu munsi wa KAMARAMPAKA.

Bwana Gakoko Manege Victor we aribaza impamvu KAMARAMPAKA itakizihizwa ; ni mu kiganiro yagiranye na mugenzi wacu Vestina Umugwaneza.

Ikondera libre, 26/09/2018.

LEAVE A REPLY